Mutoni Balbine wabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2015 ari mu rukundo rw’igihe kirekire n’umusore witwa Arsene Kwitonda,ariko muri iyi minsi urukundo rwabo rwugarijwe n’amatage dore ko Balbine aherereye muri Canada naho umukunzi we akaba ari mu Butaliyani,kubwo gukumburana kwaba bombi bifashisha imbuga nkoranyambaga babwirana utugambo dusize umunyu,bakongorerana mu gihe bari kumwe.
Miss Balbine w’imyaka 19 yafashe iyambere maze abwira Arsene ko akimuzirikana ndetse ko amufitiye urukundo rwinshi,yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa Snapchat,Miss Balbine ati” ngufite mu ntekerezo zanjye,ndagukunda,,,,ndagukunda Arsene ”
Aya ni amagambo yakoze ku mutima wa Kwitonda maze nawe yifashisha indirimbo ya Celine Dion “Because of you” nuko abwira umukunzi we ati” Umbera inkingi iyo ncitse intege,umbera ijwi iyo ntabasha kuvuga,umbera amaso iyo ntabasha kubona ….Ndagukumbuye cyane rukundo rwanjye Balbine ,uri umwe ,umwe rukumbi ”
https://www.youtube.com/watch?v=pTj7msiRKSo