in

NdabikunzeNdabikunze

Amagambo aryoshye y’urukundo Clarisse Karasira n’umugabo we babwiranye.

Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umugabo we witwa Ifashabayo Sylvain Dejoie bateranye imitoma iryoshye ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Clarisse Karasira yanyarukiye kuri instagram maze yandikaho amagambo meza akoze nk’umuvugo ayatura umugabo we, nyuma y’ifoto yabo bombi yari amaze gushyiraho.

Clarisse yagize ati: Inkuru nziza itaha iwacu,
Hari ishimwe n’Imana
Hari impundu nta mpumpu
Hari impamvu,impanda impande.
Haba ikondera n’ikoobe
Hataha intashyo n’ituze
Hatura Ihirwe n’intambwe.
Ngo Amahoro araje araganze!
Ngo Icyuzuzo ngicyo kiri aho!
Ngo Amahirwe ngayo arakwiye.”

Umugabo we Dejoie nawe yahise amusubiza ati”:Njishi yanjye, ku kugira ni ishema, ndetse n’umugisha utangwa na rurema. Ngukunda bisengereye❤️❤️❤️❤️”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

ShaddyBoo yateranye amagambo n’abasore,nyuma yo kubibasira.

Ibyabaye kuri uyu mugabo waciye inyuma umukunzi we si byiza na gato||uko byagenze.