in

NDASETSENDASETSE

Ibyabaye kuri uyu mugabo waciye inyuma umukunzi we si byiza na gato||uko byagenze.

Umugabo utatangajwe amazina yagaragaye azenguruka mu mihanda ya Londres yambaye ikarito mu ijosi yanditseho amagambo agira iti: “Naciye inyuma umukunzi wanjye kandi iki nicyo gihano cyanjye”.

Abatuye mu gace kamwe k’umujyi wa Londres mu Bwongereza, bavuze ko babonye umugabo azenguruka mu muhanda yambaye ikarito yanditseho amagambo: “Ku wa kane, naciye inyuma umukunzi wanjye kandi iki nicyo gihano cyanjye.”

Bamwe mu bamubonye bavuze ko yagaragaye mu bice bya Euston, Liverpool, no kuri stasiyo ya gari ya moshi ya Waterloo.

Igikorwa cy’uyu mugabo cyatumye abantu batari bacye basangiza ibitekerezo byabo kuri uyu mugabo n’umukunzi we, benshi bakavuga ko uwo mukobwa atamukunda by’ukuri.

Ariko, abandi bavuga ko bishoboka ko yaba yaragize uruhare mu gikorwa cy’igerageza mu kurwanya ibikorwa bibi byo gucana inyuma kw’abakundana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo aryoshye y’urukundo Clarisse Karasira n’umugabo we babwiranye.

Ibyo Polisi y’U Rwanda yasabye abashaka gukorera impushya z’agateganyo n’iza burundu zo gutwara ibinyabiziga