in

Amafoto y’indobanure ya Miss Gisabo wasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

Uwase Hirwa Honorine benshi bamenye nka Miss Igisabo yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we bamaze igihe mu munyenga w’urukundo rutazira amakemwa.

Uwase Hirwa Honorine yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Nsengiyumva Mugisha Christian, mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali rwagati.

Ni umuhango wari witabiriwe n’umuryango wabo ndetse n’inshuti zabo zitandukanye zari mu cyumba Miss Gisabo yasezeraniyemo, cyane ko basezeranye hari inshuti n’abavandimwe baje kubashyigikira.

Urukundo rwa Miss Gisabo yarugize ibanga rikomeye, icyakora akari ku mutima kaza gusesekara ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize ubwo yatangiraga gusangiza abamukurikira amafoto ari kumwe n’umukunzi we.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Umufana ukomeye wa Arsenal yashyinguwe yambaye umwambaro wa Chelsea

Umufana ukomeye wa Arsenal yashyinguwe bitandukanye nuko abafana bayo babishakaga

Mu mashusho; Reba umusore wakomerekeye mu mpanuka y’amagare muri Tour du Rwanda