in

Umufana ukomeye wa Arsenal yashyinguwe bitandukanye nuko abafana bayo babishakaga

Umufana ukomeye wa Arsenal yashyinguwe yambaye umwambaro wa Chelsea
Umufana ukomeye wa Arsenal yashyinguwe yambaye umwambaro wa Chelsea

Umufana w’igihe kirekire ukomeye wa Arsenal witwa David witabye Imana kuwa gatandatu ushize tariki 18 Gashyantare 2023 , yashyinguwe bitandukanye nuko byari byateguwe , kuko yagombaga gushyingurwa yambaye umwambaro (Jersey) wa Arsenal ariko aza gushyingurwa yambaye Jersey ya Chelsea.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Sports Bible  ivuga ko uyu mufana ,uwahoze ari umukunzi we yari abizi ko agomba gushyingurwa yambaye umwambaro wa Arsenal nk’ikipe yashyigikiye igihe kirekire , icyakora  ngo abaje gushyingura barimo n’umukobwa yari abereye Se wabo n’umupadiri wari uri kumusabira batungurwa no kubona yambaye umwambaro wa Chelsea.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mwambaro wa Chelsea nyakwigendera yari yambaye uri mu ibara ry’umweru ,uriho ibirango bya Emirates nka kompanyi itera inkunga amakipe yombi , kandi ngo uyu mukobwa yari yakuye uyu mwambaro mu myenda nyakwigendera yasize ,

Bivuze ko icyabaye ari uko ngo umukobwa atigeze yita cyane kukumenya niba umwambaro yambitse umukunzi we ari uwa Chelsea cg Arsenal cyane ko yumvaga ko ntawundi mwambaro w’ikipe runaka umukunzi we yatunga.  .

Abari baje gushyingura bakavuga ko babibonye byatinze ku buryo ntacyo bari kubihinduraho ,ahubwo bahisemo kumushyingura  mu mwambaro wa Chelsea.

Umufana ukomeye wa Arsenal yashyinguwe yambaye umwambaro wa Chelsea
Umufana ukomeye wa Arsenal yashyinguwe yambaye umwambaro wa Chelsea

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu gihe bizwi ko Scorpion ari ko gasimba kagira ubumara budasanzwe, hari umugabo wagaragaye yiteretse isahane ishwetse utu dusimba ari kuturya(Videwo)

Amafoto y’indobanure ya Miss Gisabo wasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we