in ,

Amafaranga Lionel Messi agiye kugurwa nayo azahembwa ni indengakamere.

Umunya Argentina, Rutahizamu w’ikipe ya Fc Barcelona Lionel Messi nyuma y’uko igura n’igurishwa ryo mu bushinwa ritangiye, Ikipe ya Fortune FC yo muri iki gihugu yahise yihutira gushyikiriza icyifuzo cyayo ku buyobozi bw’ikipe ya Fc Barcelona no kumu Agent w’uyu mukinnyi umaze kwibikaho Ballon d’Or ze eshanu.

Image result for lionel messi

Iyi kipe yahise itangaza ko yiteguye gutanga Miliyoni 400 z’amapound(Transfer fee) ndetse akazajya ahembwa Milliyoni 100 z’amayero kumwaka, asaga milliyoni 97 z’amapound ku mwaka, ubundi bakamuha contract y’imyaka itanu.

Tubibutse ko kuri ubu umukinnyi wa mbere ku isi Ezequiel Lavezzi uhembwa menshi ku isi afata asaga Milliyoni 25 z’amapound ku mwaka, bivuze ko Messi yahita amukuba inshuro zisaga enye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yaratunguwe ubwo yahuraga n’umukunzi we agiye koga (igice cya karindwi)

Cristiano nta rukundo afitiwe : Neymar yahishuye umukinnyi yifuza gukinana nawe wo muri Real Madrid ntabwo ari Cristiano