in

Kanye West yapakiye ibye byose arigendera asiga Kim Kardashian.

Umuhanzi Kanye West wari umaze iminsi atameranye neza n’umugore we, Kim Kardashian yagiye mu nzu apakira ibye byose arangije arimuka.

Amakuru y’uko urukundo rwa Kanye West n’umunyamideli kabuhariwe Kim Kardashian rwarangiye yatangiye gukwirakwira mu bitangazamakuru mpuzamahanga guhera mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize wa 2020.ntibyatinze impande zombie zirabyemeza ko batameranye neza nkuko byahoze.

Mu mpera z’ukwezi kwa 12 umwaka ushize Kim Kardashian nibwo yatse gatanya mu rukiko aho yasabaga ko yatandukana na Kanye West imbere y’amategeko.Ibi byatunguye abafana babo kuko hari ikizere cyuko urukundo rwabo rwazongera gutoha nyamara biranga.

Kuruhande rwa Kanye West nawe yamaze kuba yakwemera guha gatanya Kim Kardashian gusa ntiharatangazwa itariki aba bombi bazitabira urukiko bagatandukana burundu.umubano waba bombi ukaba waratangiye gusubira inyuma ubwo Kanye West yataga Kim n’abana munzu akajya kwibana wenyine mu gace ka Wyoming.

Ku munsi w’ejo Kanye West ku mugaragaro yagiye munzu yabanagamo na Kim Kardashian mu mujyi wa Calabasas ho muri Calfornia arikumwe n’imodoka zishinzwe kwimura abantu.Kanye akaba yarasohoye icyitwa ikintu cyose atunze cyabaga aho maze arabipakira abijyana Wyoming aho amaze igihe yibana wenyine.

Nk’uko umuvandimwe wa Kim witwa Kourtney Kardashian yabitangarije ikinyamakuru Page Six yagize ati”Kanye West nibyo koko yaje gutwara ibintu bye byari munzu yabanagamo na murumuna wanjye.Nubwo yaje kubifata Kim adahari nibyo bari bumvikanye kuko Kim ntiyashakaga ko Kanye yimuka nawe ahari.”

Imwe mu nshuti za hafi za Kim Kardashian witwa Jonathan Cheban umuranye iminsi mu butembere na Kim yabwiye ikinyamakuru Hollywood Life ko kuba Kanye West yimutse ku mugaragaro bitatunguye Kim kuko bari babyemeranijweho ko igihe Kim atazaba ahari aribwo Kanye azimuka

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amabanga akomeye abagore bubatse ingo bakwiye kwigira ku ndaya.

Umugore wa Joe Biden yahaye impano idasanzwe Michelle Obama