in , ,

AKUMIRO-Umukinnyi waciye ibintu muri Premier League agiye gukina filime z’urukozasoni

Mu gihe abakinnyi benshi bakina bakurikiye kwishimisha n’amafaranga,umugabo Benoit Assou-Ekoto wakiniye ikipe y’igihugu ya Cameroun agakinira n’amakipe akomeye nka Tottenham na za Saint Etienne muri 2012 yatangaje ko kuba akina ruhago ari amafaranga gusa nta kindi akurikiye,kuri ubu yaba agiye gukina filime z’urukozasoni.

Assou Ekoto na Eto’o

Umutoza wa Birmingham City ariwe Harry Redknapp wamutoje muri Tottenham na Queens Park Rangers mu kiganiro The Spurs show abajijwe niba azasaba uyu musore gukinira Birmingham City yasubije ko uyu musore atapfa kwemera gukinira iyi kipe kubera apanga filime z’urukozasoni.

Assou Ekoto na Moukandjo barwana mu gikombe cy’Isi

Uyu mugabo yibukwa cyane kubera mu gikombe cy’Isi cya 2014 mu mukino wahuzaga Cameroun na Croatia yarwanye na mugenzi we bakinanaga Moukandjo ibintu byateye isoni ruhago yo muri Afurika muri rusange.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere akantu UEFA ishaka gukora mu mukino wa Real Madrid na Juventus katigeze kabaho ukundi muri ruhago

Agashya: Yvan Buravan agiye gukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye cyane ku isi