in

Akabaye icwende ntikoga! Miss Vanessa Uwase wari waravuze ko atazasubira mu rukundo yisanze yongeye gukunda n’umusore wo muri Congo nkuko byari byamugendekeye ubushize -Amafoto

Igihe ntikiraba kinini umukobwa wamenyekanye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda, ndetse akandikwa cyane mu binyamakuru kubera inkuru zurukundo rwe, Vanessa Uwase, avuze ko atazasubira mu rukundo (ko yahuzwe urukundo).

Uyu mukobwa yagiye akundana n’abasore batandukanye, harimo uzwi nka Olivis, n’abandi. Ndetse uyu mukobwa yigize gukundana n’umuherwe ukomoka mu gihugu cya Congo yewe hacicikanye inkuru ko yari hafi kurongorwa gusa biza gupfa.

Uyu mukobwa kubera kudahirwa mu rukundo cyane yaje kuvuga ko yamaze guhurwa urukundo. Gusa icyatangaje benshi ni uko bongeye kumubonana n’undi musore bari mu rukundo.

Mu mashusho uyu mukobwa yacishije ku rukuta rwe rwa instagram, yagaragazaga we n’umusore basohotse ndetse bishimanye. Kuri ayo mashusho handitseho ngo my babei.

Amakuru ava mu bantu bazi uyu musore avuga ko uyu nawe akomoka mu gihugu cya RDCongo.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubutinganyi buravugwa hagati ya Kenny Sol na Boss we Coach Gael nyuma y’ifoto yakwirakwiye Kenny Sol ari gusoma Coach Gael -Ifoto

I Rubavu Polisi yarashe SEDO wa kagali