in

I Rubavu Polisi yarashe SEDO wa kagali

Umuyobozi w’akagari wungirije ushinzwe iterambere mu karere ka Rubavu (SEDO), yarashwe na Polisi nyuma yo kumwibeshyamo umugizi wa nabi.

Byabaye mu ijoro ryakeye, ubwo uyu SEDO w’akagari ka Murambi ho mu murenge wa Rubavu yari kumwe n’uhagarariye inkeragutabara mu murenge bari kuri Moto, bagatangirwa n’abagizi ba nabi bagatabaza. Polisi ubwo yahageraga yamwibeshyeho imurasa akaguru.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, yatangaje ko koko uriya muyobozi yakomerekejwe na Polisi ubwo yari itabaye.

Yagize ati: “Kugeza ubu ntiturasobanukirwa niba yari umwe mu batabaye, cyangwa niba yari umugenzi wari kuri moto. Gusa yakomerekeye mu gutabara kwa Polisi, kandi iperereza rirakomeje.”

Polisi kandi yatangaje ko ubwo  yatabaraga hari abagizi ba nabi bafashwe, kuri ubu bakaba bafitwe na Polisi kandi ko iperereza rigikomeje kuburyo hari n’abandi bashobora gufatwa.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akabaye icwende ntikoga! Miss Vanessa Uwase wari waravuze ko atazasubira mu rukundo yisanze yongeye gukunda n’umusore wo muri Congo nkuko byari byamugendekeye ubushize -Amafoto

Ku Kigo Nderabuzima cya Kabarore hafatiwe umugore ahetse igipupe mu mugongo abeshya ko ari umwana yaje gukingiza nyamara agenzwa no gucucura abaturage