in

Agezweho: Umukobwa wa Pasiteri Ezra Mpyisi atangaje ukuri ku nkuru yasakaye y’urupfu rwa Papa we

Agezweho: Umukobwa wa Pasiteri Ezra Mpyisi atangaje ukuri ku nkuru yasakaye y’urupfu rwa Papa we.

Mu masaha ya mu gitondo uyu munsi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nibwo hasakaye inkuru mbi ivuga ko Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana ibintu byari byashenguye imitima ya benshi gusa Diana umukobwa wa Pasiteri Ezra Mpyisi amaze kunyomoza aya makuru.

Diana Mpyisi umukobwa wa Pasiteri Ezra Mpyisi yifashishije urubuga nkoranyambaga rwe rwa X yanyomoje inkura y’igihuha yari yasakaye ivuga ko Papa we yitabye Imana.

Diana yatangaje ko abantu bakoresha urubuga rwa YouTube bakwiriye gukorwa n’ikimwaro kubera amakuru atariyo bari gutangaza aboneraho no gushimangira ko Papa we ari muzima kandi ameze neza nta kibazo nta kimwe afite.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ya migati yari yaraboze! Imigati ikipe ya Rayon Sports iheruka guha abanyeshuri bo muri Gs Kabusunzu basanze yaraboze ndetse yaratoye n’uruhumbo (Amafoto)

Ubuyobozi bwa Rayon sports bwasetse cyane nyuma yo kubona abashaka gusebya umugati bafana nk’uwa mbere hano mu Rwanda ahubwo bwemeza ikintu gikomeye cyatangijwe kugirango umugati ubure isoko