in

Agahimbazamusyi ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyiriyeho abakinnyi ngo bazatsinde Kiyovu Sports katumye benshi bacika ururondogoro

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele bwategeye abakinnyi ibihumbi 500 by’Amanyarwanda mu gihe bazaba bashoboye gutsinda ikipe ya Kiyovu Sports itozwa na Mateso Jean de Dieu.

Kiyovu Sports yakinnye ku mubyimba Rayon Sports iyibwira ko ibimaze iminsi bibera kuri Stade Regional i Nyamirambo iyihatsindira bigiye kwimukira kuri Stade ya Muhanga.

Ni mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona 2022-23 uzaba ku Cyumweru tariki ya 5 Gashyantara 2023 aho Rayon Sports ari yo izaba yakiriye uyu mukino.

Ni umukino uteganyijwe ku isaha ya saa 15hoo’. Mu butumwa busa no gushotora Rayon Sports, Kiyovu Sports yavuze ko akarere ka Muhanga ku Cyumweru kazarara kaka ibara ry’icyatsi, ibara iyi kipe yambara.

Yagize iti “Ibimaze iminsi bibera i Nyamirambo bigiye kwimukira i Muhanga. Kuri iki cyumweru Akarere ka Muhanga kararara ari icyatsi.”

Aya ni amagambo banditse hejuru y’ifoto y’abakinnyi ba Kiyovu Sports, bakoze neza babambika imyenda y’indwanyi bameze nk’abasirikare bari ku rugamba.

Bifashishije amasura y’abakinnyi barimo Bigirimana Abedi, Coutinho, Riyaad Norodien, Mugenzi Bienvenue n’abandi.

Si imyambaro ya gisirakare bambitswe gusa kuko bahawe n’imbunda, hari abafite into ndetse n’abafite iza rutura. Ni ibintu biba byakozwe mu rwego rwo gushyushya uyu mukino kugira ngo abantu bumve ko uri ku rundi rwego ndetse bazawitabire ari benshi.

Ni Kiyovu Sports igiye gukina idafite abakinnyi ba yo babiri basanzwe bamenyerewe mu mutima w’ubwugarizi, Nsabimana Aimable ufite amakarita 3 y’imihondo na Ndayishimiye Thierry ufite imvune yagiriye ku mukino wa Gasogi United bikaba bivugwa ko atazakina uyu mukino, ni mu gihe n’umunyezamu Nzeyurwanda Djihad umaze iminsi akina bivugwa ko adahari kuri uyu mukino.

Mu mikino 6 ya shampiyona iheruka guhuza aya makipe yombi, banganyije umukino umwe indi mikino yose Kiyovu Sports irayitsinda.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gicumbi:Abana na nyina bafatanyije bahotoye uwari papa  wabo barangije bamujugunya mu bwiherero

Polisi y’i Manchester yasohoye umwanzuro ku birego biregwa Mason Greenwood wa Manchester United