in

Banze kujya i Huye kwitegura APR FC: Inzara iravuza ubuhuha muri Rayon Sports

Mu ikipe ya Rayon Sports haravugwa ikibazo cy’amafaranga mbere y’uko bakina na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uzaba tariki 3 Kamena 2023 kuri sitade ya Huye.

Abakinnyi b’iyi kipe banze kujya i Huye aho byari biteganyijwe ko bagenda ejo ku wa mbere tariki 29 Gicurasi 2023 bakaba bitegura uyu mukino bafitanye na mukeba wabo w’ibihe byose APR FC.

Abakinnyi banze kujya i Huye bavuga ko bazajyayo ari uko babanje guhabwa umushahara w’amezi 2 ndetse n’uduhimbazamushyi tw’imikino 2 baberewemo.

Impamvu aba bakinnyi batari kujya i Huye, ngo ni uko bihanganye bagakina imikino ibanza gusa bakaba bavuga ko kubera ko umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro nibaramuka bawukinnye batari bahembwa, bashobora kuzabura aya mafaranga yabo burundu kubera ko umwaka w’imikino uzaba urangiye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Adaciye ku ruhande, umukinnyi wa Filime Lupita Nyong’O yagize icyo avuga ku byavuzwe ko akundana n’uwo bahuje igitsina

Gakenke: Habereye ibimeze nk’ibitangaza aho igiti cyamereye mu rukuta rw’inzu ishaje maze abahatuye bakayoberwa ibanga cyakoresheje (AMAFOTO)