in

”Abifata nku rwibutso” Safi Madiba yagarutse ku ndirimbo afitanye na nyakwigendera Dj Miller

Niyibikora Safi uzwi ku izina nka Safi Madiba yavuze ku ndirimbo ifatwa nk’urwibutso kuri we yashyize kuri Album ye ‘Back to Life’, itazibagirana mu mitwe y’abakunzi ba Dj Miller witabye Imana agashengura imitima ya benshi bamukundaga.

Tariki 5 Mata ni imwe mu minsi itazibagirana mu mateka y’Umuziki w’u Rwanda. Mu masaha y’igicamunsi ku zuba ry’i saa sita z’amanywa muri Mata 2020, nibwo mu matwi ya benshi hatashye inkuru mbi, ko Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller yitabye Imana.

Ni inkuru yatunguye benshi ndetse ica igikuba mu bakunzi b’umuziki, abari bazi uyu mugabo ndetse n’abatari bamuzi bamwumvaga nk’inkingi ya mwamba mu kuvanga imiziki.

DJ Miller yitabye Imana aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’indwara ya ‘Stroke’.

DJ Miller ni umwe mu batangije igitekerezo cy’uko aba DJs bajya bakorana indirimbo n’abahanzi, mu rwego rwo kurushaho gukundisha Abanyarwanda umuziki w’abahanzi babo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kuva kuri Qatar yasezerewe rugikubita kugeza ku izakegukana zose zizahembwa! Menya ibifurumba amakipe azavana mu gikombe cy’isi

Umukobwa wo mu Rwanda ari mu marira nyuma yo gukunda umusore ufite uburwayi bwo mu mutwe