in

Kuva kuri Qatar yasezerewe rugikubita kugeza ku izakegukana zose zizahembwa! Menya ibifurumba amakipe azavana mu gikombe cy’isi

Ifoto igaragaza Igikombe cy'Isi

Imikino y’igikombe cy’isi uyu mwaka iri kubera muri Qatar iri hafi kugera ku musozo dore ko mu makipe 32 yari yitabiriye ubu hasigaye amakipe 4 gusa harimo Argentina yageze ku mukino wa nyuma.

Ifoto igaragaza Igikombe cy’Isi

Nk’irindi rushanwa ryose mu gikombe cy’isi naho harimo ibuhembo biremereye dore ko iri rushanwa ariryo rya mbere mu mupira w’amaguru ku isi.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) igenera ibihembo mu mafaranga Buri kipe bitewe n’aho yagarukiye mu irushanwa kuva mu matsinda kugeza ku mukino wa nyuma.
Uyu mwaka FIFA izahemba amakipe mu buryo bukurikira:
_Amakipe yageze mu matsinda ariko ntabone itike iyerekeza muri 1/8 azahembwa Miliyoni 9 z’amadorali ya Amerika kuri buri imwe ayo makipe ni Qatar, Ecuador, Wales, Iran, Mexico, Saudi Arabia, Denmark, Tunisia, Canada, Belgium, Germany, Costa Rica, Serbia, Cameroon, Ghana na Uruguay.
_ Amakipe yabashije kugera muri 1/8 buri kipe izahembwa Miliyoni 13 z’amadorali ya Amerika Ayo makipe ni USA, Senegal, Australia, Poland, Spain, Japan, Switzerland, South Korea.
_ Amakipe yageze muri 1/4 buri imwe izahabwa angana na miliyoni 17 z’amadorali y’Amerika Ayo makipe ni Brazil, Ubuhorandi, Portugal n’Ubwongereza.
_ Ikipe izaba iyakane izahembwa angana na miliyoni 25 z’amadorali y’Amerika.

_ Ikipe izaba iya gatatu mu gikombe cy’isi uyu mwaka izahembwa angana na miliyoni 27 z’amadorali y’Amerika.
_ Ikipe izaba iya kabiri izahembwa angana na miliyoni 30 z’amadorali y’Amerika.
– Ikipe izaba iya mbere izegukana igikombe inahambwe miliyoni 42 z’amadorali y’Amerika.
Lionel Messi yageze ku mukino wa nyuma na Argentina ye

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uyu mwaka uzakinwa ku cyumweru tariki ya 18 uku kwezi utangire ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba ku isaha ya Kigali ubere kuri Lusail Stadium, sitade iherereye i Doha ikaba yakira abafana barenga ibihumbi mirongo inani bicaye neza.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akumiro: nyuma yo gusambanya abana batabarika umugabo yasabye ko bamuca igitsina cye

”Abifata nku rwibutso” Safi Madiba yagarutse ku ndirimbo afitanye na nyakwigendera Dj Miller