in

NdabikunzeNdabikunze

Abasore umukobwa ushishoza cyane adakwiye kwemera ko bamutereta.

Ni kenshi abakobwa bakunze kwibeshya ku basore baha urukundo ugasanga bibagizeho ingaruka nyuma kuko baba barakunze abasore batabikwiriye ariyo mpamvu buri mukobwa wese akwiriye gushishoza mbere yo kwemerera urukundo umusore akabanza akareba koko niba

Aba nibo basore umukobwa ushishoza aba akwiriye kwitondera byaba ngombwa akabirinda nkuko urubuga LifeHack rwabigaragaje:

1.Umunyamujinya

Imico y’umuntu ugenda uyibonera ku tuntu duto. Niba umusore mukundana arakara akagufata ukabona agiye kugukubita, niba umuntu wese umurakaje ahita akubita byerekana umuntu w’umunyamujinya kandi igihe muzabana uwo yazanakugirira nabi cyangwa akajya ahora aguhohotera.

2.Umusore ugenzwa no kuryamana nawe gusa

Umusore mutajya mwicara ngo muganire, umusore utajya akugira inama ahubwo buri gihe akubwira ko akumbuye kuryamana nawe. Mwahura akaba ari cyo kiganiro gusa. Mwaba muri kumwe akaba ashaka ko muryanama gusa ibi byose bikwereka umusore utaguha agaciro.

3.Umusore ukundana n’abakobwa benshi

Uyu munsi wamufashe yaguciye inyuma, ejo ukamufatana n’undi mukobwa buri gihe ukamubabarira. Uyu muntu umeze gutya ugomba kumwirinda kuko ingeso ntago ipfa gukira, ahubwo yazanakwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Munabanye iyi ngeso yazayikomeza maze ukazahora wicuza impamvu wemeye kumubera umugore.

4.Umusore wumva ko abagabo baruta abagore muri byose

Umusore usuzugura abagore, wumva ko abagore ari abanyantege nke kandi ko nta nama nzima umugore yagira umuntu, uyu na we ntuzakundane na we kuko nta na rimwe azaha agaciro ibitekerezo byawe. Buri gihe niwe uzajya afata umwanzuro niyo yaba atari mukuri kandi urugo rwubakwa na babiri aho kuba umuntu kugiti cye.

5.Umusore utajya yemera amakosa

Umuntu utemerera ikosa ahubwo buri gihe akabigereka ku bandi bigaragaza ko ari umuntu udashobora kubahiriza inshingano ze uko bikwiriye.

6.Umusore udafite intego

Umusore udafite intego mu buzima na we ukwiriye kumwirinda. Umusore udafite inzozi aharanira kugeraho, umusore udafite icyerekezo cy’iterambere nawe yagusubiza inyuma cyangwa akakubera umutwaro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuzima bwa wa mugore wari ugiye kwicwa n’umugabo we i Kigali buri mukaga (Video)

Jimmy Gatete yasuye abakinnyi ba AS Kigali