in

Abanyarwanda barifuza kumenya ukuri ku bugambanyi bushinjwa bamwe mubaherekeje amavubi muri CHAN

Kuva amavubi yasezererwa mu irushanwa rya CHAN 2020 riri kubera mu gihugu cya Cameroon, abanyamakuru batandukanye bari bagiye baherekeje ikipe y’igihugu bakomeje kugenda bashyira ahagaragara ibisazane bitandukanye abasore b’amavubi ndetse n’aba baherekeje bahuriye nabyo i Limbe ndetse na Douala.

Ku munsi w’ejo rero umwe mu banyamakuru bari kumwe n’amavubi muri Cameroon ariwe Anta Biganiro A.K.A Munda y’isi akaba yarahishuye mu kiganiro urukiko kuri radio 10 ko ubwo yari muri Cameroon yigeze kubeshyerwa agashinjwa kugambanira amavubi mbere y’umukino wahuje u Rwanda na Uganda.

Anta bakaba baramusatse muri telephone ye ngo barebako nta mashusho y’imyitozo y’amavubi yaba yafashe ku buryo butemewe gusa basanga ari ntayo agirwa umwere.

Nubwo Anta avugako yagizwe umwere, akaba avugako icyo kibazo cyahanga yikishije abanyamakuru bibaza impamvu bari gukekwama ubugambanyi.

Ibi rero bikaba byatumye abanyarwanda benshi kuri Twitter basaba ko Lisa wari uyoboye Delegation y’u Rwanda nawe yazagira icyo avuga akaba yashyira ahagaragara ukuri ku byabereye i Douala na Limbe ndetse bagasobanura n’impamvu hari u rwicyekekwe rwo kuba haba hari abagambanira amavubi.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Alyn Sano yashyize hanze indirimbo yatuye abakundana(yumve hano)

Reba uko byakugendekera uramutse uhora wishimye buri gihe.