in

Abanyamakuru batashye ubukwe bwa Bishop Gafaranga na Annet Murava bahahuriye n’uruva gusenya

Abanyamakuru barimo abiganjemo abo ku mashene wa Youtube bazindukiye mu bukwe bw’umuhanzikazi Annette Murava na Bishop Gafaranga bahuye n’uruva gusenya, nyuma y’uko amashusho n’amafoto bari bafashe bisibwe n’abasore bashinzwe umutekano w’ahabereye ubukwe.

Ubu bukwe bwa Annet Mugabo na Bishop Gafaranga buzakomeza kugarukwaho mu itangazamakuru kubera ko bombi batifuje ko iby’abo byamenyekana.

Babanje gutanga impapuro z’ubutumire ku bantu babo ba hafi bakarenzaho gusaba buri wese kuzitabira ubukwe abwitwaje.

Ubwo ubu butumire bwageraga mu itangazamakuru, bahise bahindura umuvuno, maze bandika amazina ya buri umwe uzitabira ubukwe. Bivuze ko utari ku rutonde cyangwa se utanditse mu gitabo atemerewe kwinjira ahabereye ubukwe.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2023, abanyamakuru bazindukiye kuri La Palisse Hotel i Nyamata ahagomba kubera ubu bukwe.

Bageze muri Sale aho ubukwe bubera, maze abashinzwe umutekano babasaba gusohoka, bavugaga ko bitemewe gufata amafoto muri ubu bukwe. Nyuma yo kugera hanze, aba banyamakuru bafashe amafoto agaragaza aho hoteli iberamo ubumwe, bamwe mu bantu bitabiriye ubukwe n’ibindi.

Umwe muri abo banyamakuru yari yanafashe ifoto y’abasore bambariye umusore bari muri etaje ya kane. Umwe mu bashinzwe umutekano yabarabutswe, maze barabafata bajyana muri Hoteli.

Buri umwe yatanze Camera ye ibyo yari yafashe birasibwa. Ndetse n’ibyo bari bafashe bifashishije telefoni byasibwe. Ikindi buri umwe yerekanye ikarita y’igitangazamakuru akorera.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Icyamamare mu mikino yo gukirana John Cena cyagaragaye cyambaye nk’abagore (AMAFOTO)

Mu gitaramo Kenny Sol yakoreye i Burundi hajemo kidobya ubwo yari ari ku rubyiniro