in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Abantu birukanse amasigamana bahunga inzuki zababujije gushyingura uwitabye Imana||uko byagenze.

Abantu birukanse amasigamana kubera inzuki bitamenyekanye aho zaturutse zabateye ubwo bashyinguraga umugore wo mu cyaro cya Kapmesworn muri Kenya bituma uyu muhango uburizwamo.

Ibi byabaye kuwa kane wiki cyumweru. Abantu batatu bakomoka mu muryango wapfushije bakomeretse bikaze ku buryo bajyanywe no kwa muganga na bamwe mu baherekezaga uwitabye Imana barakomeretse barahunga izi nzuki.Bikimara kuba umurambo wahise usubizwa mu buruhukiro kugirango hategure bushyashya umuhango wo gushyingura nyakwigendera mu buryo bujyanye n’umuco wabo.

Ibi byabaye byatumye benshi bacika ururondogoro, bamwe bavuga ko impamvu yateye izi nzuki ari uko umugabo w’umugore wari witabye Imana atatanze inkwano mu muryango wa nyakwigendera. Bityo abakuru babo bavuga ko bagomba gutegura umuhango wo gushyingura nyakwigendera bagendeye ku muco gakondo wabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru iteye agahinda ya Papa wa Soleil wo muri Bamenya watawe n’umugore n’abana||ashaka kwiyahura. (Video)

Mukobwa!niwitesha umusore witwara gutya, bishobora kuzakubabaza.