in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Inkuru iteye agahinda ya Papa wa Soleil wo muri Bamenya watawe n’umugore n’abana||ashaka kwiyahura. (Video)

Umubyeyi wa Uwase Delphine wamenyekanye nka Soleil muri filime y’uruhererekane ya Bamenya ari umugore wa Kanimba ,ari mu gahinda kenshi ko kuba yaratawe n’umugore we ndetse n’abana akaba asigaye aba wenyine kandi afite ubumuga bwo kutabona.

Uyu musaza w’imyaka irenga 60, mu kiganiro yatanze kuri shene ya Youtube yavuze ko amaze igihe aba wenyine ,kandi yarasanzwe afite umuryango. Mu gahinda kenshi yavuze ko yabyaye abana barindwi ,nubwo umwe yitabye Imana ariko ngo abandi bose bagize amahirwe yo kwiga baraminuza ,ndetse bafite akazi keza, ariko ngo nta numwe ukimureba n’irihumye.Avuga ko na Soleil ubwe atacyemera ko uyu musaza ari umubyeyi we nyuma yo kuba yarahumye.Avugana ikiniga ubuzima bugoye abamo yavuze ko yumva nta kintu akimaze ,ko rimwe na rimwe yumva yakwiyahura.Dore ko umugore we yamusize ,ndetse nabana bakamwanga.

Abaturage baturanye na we i Nyagasambu bahamya ko Papa wa Soleil abayeho nabi kuko atanabona ngo abagiraneza nibo bamufasha imwe mu mirimo yo mu rugo.Uyu musaza avuga ko ikifuzo cye ari uko yagirirwa ubuntu akongera kubona ,ariko ko aramutse yonyeye kubona yashimishwa no kureba abana be nubwo bamwanze ariko ngo aracyabakunda kandi abifuriza ibyiza.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

The Ben umaze iminsi mu bihe byiza by’urukundo na Pamella yasabye ikintu gikomeye abakunzi be.

Abantu birukanse amasigamana bahunga inzuki zababujije gushyingura uwitabye Imana||uko byagenze.