in

NdabikunzeNdabikunze

Mukobwa!niwitesha umusore witwara gutya, bishobora kuzakubabaza.

Bizagusaba imbaraga ngo umeye neza ikigenza umuntu, ariko numara kukimenya uzahindukire umukunde cyane. Abakobwa bagorwa no kubona uwo baha ikizere ,bakamwegurira umutima,gusa muri iyi nkuru hari imyitwarire yagufasha kumenya umusore ukwiye gukunda ubuziraherezo.

1.Nta mpamvu ni mwe aguha yatuma umushidikanyaho iyo hagize undi muntu umuvugisha mu buryo butandukanye, ahita akubwira: Ntabwo atuma ubyibonera kandi ntanubwo uyu musore aha umwanya icyari cyo cyose cyatuma utamera neza. Uyu musore atuma mu girana ibiganiro bikomeye cyane by’igihe kirekire ariko bikarangira neza. Aguha amahoro.

2.Agushyira mu buzima bwe, akaguha buri kimwe kikwereka ko muri kumwe ejo hazaza: Ntabwo yizigama cyangwa ngo yitangire by’umwihariko iyo muri kumwe. Arisanzura kandi akakwereka urukundo. Azakora iyo bwabaga ngo agukomezanye. Ntacyo azaguhisha, iteka yubaha kuba uhari.

3.Umwanya we arawuguha: Umwanya cyangwa igihe ni ikintu abantu benshi bavuga ko gihenze kabone n’ubwo baba batazi igisobanura cy’iryo jambo. Niba uwo musore aguha umwanya uhagije rero aragukunda cyane. Mufate neza umwiteho kandi umugumane.

4. Azi gukoresha neza imvugo z’amarenga y’urukundo: Uwo musore niba azi gukoresha ibimenyetso ari ku kwerekako agukunda, mugumane, murinde ibisambo, mufate neza ni we ejo hazaza hawe. Azi icyiza kuri wowe by’umwihariko akunda no kukwitegereza mu maso. Aragukunda mu gumane.

5.Ntabwo atindiganya kukwereka utuntu duto duto: Utuntu duto tugaragaza ko agukunda ahora atukwereka. Aha agaciro akantu gato wakoze kuri we. Umusore ugukunda by’ukuri aba afite ifoto yawe y’ejo hazaza ku mutima wawe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu birukanse amasigamana bahunga inzuki zababujije gushyingura uwitabye Imana||uko byagenze.

Nta heza h’isi: Ibyabaye ku mumotari watoraguye za miliyoni akazisubiza birababaje.