in

Abantu benshi batunguwe n’urukundo rw’aba bantu bafite ubumuga budasanzwe||bari barabuze abakunzi none Imana irabahuje

Bano bantu ubabonye wagirango barwaye inyonjo,gusa siko bimeze kuko bavuga ko byizanye ndetse batazi impamvu y’ubu bumuga budasanzwe bafite. Niyoyita Jean Baptiste na Mukapasika Patricie batuye mu karere ka Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda barakundana cyane ,ndetse bahamya ko abantu bari baranze kubabera abakunzi kugeza ubwo babonanye ku bw’amahirwe y’Imana batangira inzira y’urukundo rwa babiri.

Ubu bumuga aba bantu bafite bavuga ko bwizanye ,ko bisanze babufite.Jean Baptiste avuga ko ababyeyi be bamubwiye ko cyera yigeze kurwara indwara ya mugiga, gusa kubera ibiza byariho icyo gihe ntiyabashije kuvuzwa neza akaba ariyo mpamvu  ishobora kuba intandaro y’ubu burwayi.

Patricie we avuga ko ubu bumuga nawe atazi uko bwamufashe ariko ngo yabwiwe ko ubwo yavukaga atigeze yicara nk’abandi bana ahubwo bashatse uko bajya bamwicaza mukobo kubera urutirigongo rwe rwari ruhetamye ,hanyuma biza kumuviramo ubu bumuga bwamufashe mu bitugu(ibi ngo yabibwiwe n’abamureze kuko ababyeyi be bahise bitaba Imana bakimubyara) nk’uko babitangarije Afrimax.

Bavuga ko nubwo bakundanye ,ariko badafite ubushobozi bwo guhita babana nk’umugabo n’umugore. Gusa iyo witegereje udukino baba bakina usanga koko bari mu munyenga w’urukundo rukomeye.Bavuga ko kubera uburyo bakundana baramutse babonye ubufasha bahita barushingana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana yashatse kwiyahura ahanuka mu ndege ntiyapfa||ibyamubayeho nyuma ni igitangaza.

Umukobwa ufite amabere akubye ikibuno cye inshuro nyinshi akomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga.