in

Misiri Yaregeye FIFA Isaba Iperereza ku Misifurire Yayibujije Gusezerera Argentine

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Misiri (EFA) ryatanze ikirego muri FIFA risaba ko hakorwa iperereza ku misifurire yaranze umukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026, warangiye Argentine itsinze Misiri ibitego 3-2.

Iki kirego cyatanzwe nyuma y’uko ubuyobozi bwa EFA buvuze ko hari ibyemezo by’umusifuzi w’Umufaransa François Letexier n’abamusifuriraga ku ruhande byagize uruhare rukomeye mu gusezerera Misiri.

Perezida wa EFA, Hany Abo Rida, yavuze ko yasabye FIFA gusuzuma imisifurire y’uwo mukino ndetse anasaba ko itsinda ry’abasifuzi bayoboye uwo mukino ritakomeza gusifura andi marushanwa y’Igikombe cy’Isi, mu gihe iperereza rikomeje.

Misiri ivuga ko hari ibyemezo bikomeye byafashwe nabi, by’umwihariko mu gice cya kabiri cy’umukino, byagize ingaruka ku musaruro wayo. Ni mu gihe Argentine yo yakoze igaruka rikomeye, itsinda ibitego bitatu nyuma yo kuba yari inyuma ibitego 2-0, ihita ibona itike ya 1/4 cy’irangiza.

Kugeza ubu FIFA ntiragira icyo itangaza kuri iki kirego. Biteganyijwe ko izasuzuma ibimenyetso byatanzwe mbere yo gufata umwanzuro.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

FIFA Yatangiye Gukora Iperereza Ku Bivugwa ko IShowSpeed Yakorewe Ivangura Rishingiye ku Ruhu Mu Gikombe cy’Isi

Shaddy Boo Yajyanywe Muri Rehab i Huye Mu Gihe RIB Ikomeje Gukurikirana Dosiye Ye

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO