in

Umwana yashatse kwiyahura ahanuka mu ndege ntiyapfa||ibyamubayeho nyuma ni igitangaza.

Umwana w’imyaka 7 y’amavuko washatse kwiyahura ahanutse mu ndege yaje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kugera hasi adapfuye.

Tariki 24 Kanama 2013 uyu mwana w’umuhungu witwa Daniel wo muri Nigeria ni bwo yashatse kwiyambura ubuzima yimanura ku bushake mu ndege yari iri mu kirere ku kibuga cya Benin ntiyapfa bimuviramo amahirwe. Daniel wari ubayeho mu buzima bugoye kuko nyina yatandukanye na se nyuma yo gushaka kwiyambura ubuzima bikanga kumuhira Guverineri Adams Oshiomhole uyobora intara ya Edo state yo muri Nigeria yahise amwemerera kwigira ubuntu.

Uyu mugabo ni umunyapolitike ukomeye muri iki gihugu, wabaye Guverineri w’intara ya Edo state yo muri Nigerira kuva mu 2008 kugeza mu 2016. Yabaye kandi umuyobozi mukuru ahagarariye amashyaka muri iki gihugu izi nshingano aza kuzivaho umwaka ushize wa 2020.

Uyu mwana yahise agira amahirwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Young Grace avuze ku mukunzi we mushya.

Abantu benshi batunguwe n’urukundo rw’aba bantu bafite ubumuga budasanzwe||bari barabuze abakunzi none Imana irabahuje