in ,

Shaddy Boo Yajyanywe Muri Rehab i Huye Mu Gihe RIB Ikomeje Gukurikirana Dosiye Ye

Umunyamideli akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Shadia Mbabazi uzwi nka Shaddy Boo, yajyanywe mu kigo ngororamuco (Rehabilitation Center) giherereye i Huye, nyuma y’igihe havugwa ibibazo yari amaze iminsi anyuramo.

Ibi bibaye nyuma y’uko Shaddy Boo yari amaze gutabaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), arega uwari inshuti ye kumusambanya ku gahato. RIB yemeje ko yakiriye ikirego cye ndetse itangira iperereza, anoherezwa kwa muganga gukorerwa ibizamini bikenewe mu iperereza.

Mu gihe iperereza rikomeje, amakuru yagiye hanze agaragaza ko Shaddy Boo yajyanywe muri rehab i Huye kugira afashwe kureka ibiyobyabwenge nyuma yo gupimwa. Gusa kugeza ubu, RIB cyangwa izindi nzego z’ubuyobozi ntizarasobanura ku mugaragaro impamvu n’imiterere y’icyo cyemezo.

Kugeza ubu, RIB iracyakora iperereza ku kirego Shaddy Boo yatanze, mu gihe nta mwanzuro wa nyuma uratangazwa n’inzego zibishinzwe.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Misiri Yaregeye FIFA Isaba Iperereza ku Misifurire Yayibujije Gusezerera Argentine

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO