Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryatangaje ko ryatangiye gukora iperereza ku byabereye mu mukino wa 1/16 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026 wahuje Argentine na Cape Verde, nyuma y’uko hagaragaye amashusho y’umufana bivugwa ko yakoze ibimenyetso bifatwa nk’ivangura rishingiye ku ruhu byari bigenewe IShowSpeed.
Ibi byabereye kuri Hard Rock Stadium i Miami ku wa 3 Nyakanga 2026, aho IShowSpeed yari ari gutambutsa uwo mukino imbonankubone ku mbuga nkoranyambaga. Mu mashusho yakwirakwijwe cyane, hagaragaramo umufana wo mu bafana ba Argentine ukora ibimenyetso byateje impaka, benshi babifata nk’ibisuzugurira abantu b’irabura.
Nyuma y’uko ayo mashusho akwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, FIFA yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye ndetse hafatwe ibyemezo bikwiye niba ibirego byagaragaye bifite ishingiro.
Kugeza ubu, IShowSpeed ntaragira icyo atangaza ku mugaragaro kuri iki kibazo. Gusa, abakoresha imbuga nkoranyambaga n’imiryango irwanya ivangura bakomeje gusaba FIFA gufata ingamba zikomeye ku muntu uzahamwa n’iki cyaha.
FIFA isanzwe ifite politiki ihamye yo kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose mu mupira w’amaguru, ikaba ivuga ko izakomeza gukurikirana iki kibazo kugeza iperereza rirangiye.



