in

Abana b’abakobwa barenga 9000 batewe inda bakiri mu mashuri!

Minisitiri wungirije ushinzwe uburezi n’ikoranabuhanga mu gihugu cya Tanzania yatangaje ko abana b’abakobwa barenga ibihumbi ikenda batewe inda bakiri mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Mu gihugu cya Tanzania gihereye muri Afurika y’uburasirazuba , icyi gihugu cy’ugarijwe n’ikibazo gikomeye cy’abana b’abakobwa baterwa inda bakiri ku ntebe y’ishuri.
Kuwa kane ubwo Omany Kipanga Minisitiri wungirije ushinzwe uburezi n’ikoranabuhanga muri Tanzania yaganiraga n’itangazamakuru mu mugi wa Dodoma yatanga ko icyi gihugu mu mwaka umwe abana b’abakobwa 9011 batewe inda bakiri mu mashuri yisumbuye ndetse n’abanza.
Minisitiri Kipanga yavuze ko abana b’abakobwa 1154 batewe inda ubwo bigaga mu mashuri abanza, n’aho abakobwa 7457 batewe inda ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye. Minisitiri Kipanga yakomeje avuga ko abakobwa 1692 bagarutse kwiga nyuma yo kubyara.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa w’inkumi ufite imyaka 24 yashakanya n’umusaza w’imyaka 85 – AMAFOTO

Lionel Messi yamaze amatsiko y’abafana ba Fc Barcelona bifuza ko yagaruka muri iyi kipe yamureze