in

Lionel Messi yamaze amatsiko y’abafana ba Fc Barcelona bifuza ko yagaruka muri iyi kipe yamureze

Kizigenza mu guconga ruhago Lionel Messi nyuma yo gufasha igihugu cye kwegukana Igikombe cy’isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, kuri ubu yamaze amatsiko ku bakomeje kwibaza ku hazaza he muri Fc Barcelona.

Muri iki cyumweru Messi yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru cy’iwabo muri Argentine kitwa Diario Deportivo Ole, niho yasubirije ibibazo benshi bibazaga mu mitwe yabo.

Abajijwe igihe azasubira i Barcelona, yasubije agira ati “Nindangiza gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga nzasubirayo. Nzajya guturayo kuko ni mu rugo”.

Lionel Messi muri Fc Barcelona yahagiriye ibihe byiza kuko yakuriye mu ikipe y’abato kugeza ageze mu ikipe nkuru ahava ajya mu ikipe ya Paris Saint-Germain ari gukinamo ubu.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abana b’abakobwa barenga 9000 batewe inda bakiri mu mashuri!

AMAFOTO: Kajala akomeje kwerekana ko aticuza kuba yaratandukanye na Harmonize, ubuzima buraryoshye