Kizigenza mu guconga ruhago Lionel Messi nyuma yo gufasha igihugu cye kwegukana Igikombe cy’isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, kuri ubu yamaze amatsiko ku bakomeje kwibaza ku hazaza he muri Fc Barcelona.
Muri iki cyumweru Messi yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru cy’iwabo muri Argentine kitwa Diario Deportivo Ole, niho yasubirije ibibazo benshi bibazaga mu mitwe yabo.
Abajijwe igihe azasubira i Barcelona, yasubije agira ati “Nindangiza gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga nzasubirayo. Nzajya guturayo kuko ni mu rugo”.
Lionel Messi muri Fc Barcelona yahagiriye ibihe byiza kuko yakuriye mu ikipe y’abato kugeza ageze mu ikipe nkuru ahava ajya mu ikipe ya Paris Saint-Germain ari gukinamo ubu.