in

Abakobwa benshi bashwana n’abakunzi babo kuko baba batakoze ibi, wowe mukobwa reba ibyo ukwiye gukorera umukunzi wawe niba ushaka ko mubana akaramata

 

Mu rukundo iteka haba hakenewe imbaraga n’umuhate bya babibiri gusa rimwe na rimwe hari ibintu abakobwa batajya bitaho ku basore bakundana.

Kuri uru rutonde hariho ibintu byingenzi abasore baba bifuza mu rukundo rwabo iyo abo basore bari murukundo koko.

1. Abasore baba bashaka umuntu wihangana kandi wumva.

Mu by’ukuri, abasore benshi bahora bashaka umukobwa ubumva kandi akaba yumva ko bafite ukuri buri gihe. Abasore baba bifuza umukobwa wumva ibyo bavuga. Umusore ateganya ejo hazaza n’umukobwa ugira kwihangana guhagije.

2. Umusore aba ashaka kwigenga.

Umusore ujya mu rukundo aba ashaka ubwigenge ahabwa n’uwo bakundana. Umusore ashaka gukundwa, ashaka kwerekwa ko akenewe. Afite umupaka atagomba kurenga ariko akeneye ubwigenge buhagije.

3. Kwishimana.

Ntabwo ari ibanga, ibi abakobwa benshi babishinja abasore ngo bakunda ‘Gutera akabariro buri gihe’. Yego ni ngombwa rwose, umusore mukundana ashaka ko mwishimana. Muhe umwanya mwishimane.

N.B: Mu gihe byibura mwamaze gusezerana mu mategeko.

4. Gushimirwa.

Umusore aba akeneye gushimirwa cyane mu rukundo, niba mukundana muhe umwanya umushimire mu byo yakoze.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’imyaka 36 Se wa Tupac yafunguwe ( inkuru irambuye)

Hamenyekana umukinnyi wahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda waje kare aje gufana Rayon Sports ubwo yakinaga na Kiyovu Sport