Nyuma y’imyaka 36 Mutulu Shakur umubyeyi wa Tupac agiye gufungurwa byagateganyo kubera ko ubuzima bwe butameze neza.
Uyu mubyeyi wa Tupac yaje gusangwamo kanseri yo mu magufa ,kandi umuganga w’ibiro bya gereza yatangaje ko asigaje igihe gito cyo kubaho.
Mutulu shakur yakatiwe imyaka mirongo 60 muri gereza nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucura, umugambi wo gusahura ikamyo y’umutamenwa ya Bank.
Kuri ubu Mutulu shakur ubyara Tupac shakur yahawe iminsi ya nyuma y’ubuzima bwe kuyimara hanze ya gereza.