in

Hamenyekana umukinnyi wahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda waje kare aje gufana Rayon Sports ubwo yakinaga na Kiyovu Sport

Abakinnyi 3 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi barimo Bizimana Djihad, Steven Rubanguka, Muhire Kevin bageze mu Rwanda mbere baje kwitegura imikino 2 ya gishuti u Rwanda ruzakina na Sudan.

Kuri uyu wa mbere abakinnyi bose bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda baratangira umwiherero bitegura imikino 2 bazakina n’ikipe ya Sudan guheru kuri uyu wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022.

Abakinnyi bahamagawe bakina hanze y’u Rwanda barategerejwe ariko hari abakinnyi 3 bamaze kugera mu Rwanda barimo Bizimana Djihad, Steven Rubanguka ndetse na Muhire Kevin wageze mu Rwanda kuwa gatanu agahita anareba umukino wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sport.

Muhire Kevin wanakinnye mu ikipe ya Rayon Sports mu mwaka ushize kuri uyu mukino yagaragaye muri Sitade ari kumwe na Rwatubyaye Abdul, uyu musore yavuze ko yaje aje gufana cyane ikipe ya Rayon Sports nubwo iyi kipe bitayigendekeye neza.

Aba basore 3 bahamagawe mu ikipe y’igihugu bari kurara muri Hotel ya Saint Famille, Aho abakinnyi bose bagomba kujya barara akorera imyitozo kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Iyi mikino 2 u Rwanda ruzayikina na Sudan, ubanza uzaba tariki ya 17 Ugushyingo 2022 ndetse na 19 Ugushyingo 2022 habe umukino wo kwishyura. Iyi yose izabera mu mujyi wa Kigali kuri Sitade y’i Nyamirambo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakobwa benshi bashwana n’abakunzi babo kuko baba batakoze ibi, wowe mukobwa reba ibyo ukwiye gukorera umukunzi wawe niba ushaka ko mubana akaramata

Amakuru meza ku mukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi Yannick Mukunzi uzwiho gukundwa n’abakobwa kubera ubwiza bwe(Amafoto)