in

Abakobwa ba nyakwigendera Jay Polly bagiriye umugisha mu gitaramo ‘Baba Xperience’ cya Platini, bahabwa arenga Miliyoni 16Frw

Abakobwa ba nyakwigendera Jay Polly bagiriye umugisha mu gitaramo ‘Baba Xperience’ cya Platini, bahabwa arenga Miliyoni 16Frw.

Ubwo iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali kuri uyu wa 30 Werurwe 2024 cyari kirimbanyije, Platini P yahamagara abana ba Jay Polly ku rubyiniro, avuga ko abahaye Miliyoni 1Frw, asaba n’undi wese ufite ubushake ko yakwitanga.

Ubwo byazamuye amarangamutima ya benshi mu bantu bari bitabiriye iki gitaramo, maze ama Kampani ndetse n’abantu ku giti cyabo baritanga harimo n’ibyamamare nka Alliah Cool, Rocky Kimomo, Ishimwe Clément, Coach Gael ndetse n’abandi benshi bagendaga bitanga atati munsi ya miliyoni 1 Frw. Abitanze bose hamwe batanze agera muri Miliyoni 16Frw.

Platini ubwe yivugiye ko azakurikirana ko iki gikorwa gishyirwa mu bikorwa, agenda ahamagara umwe ku wundi mu bitanze.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kubera iki umunsi mukuru wa Pasika wizihizwa ku Cyumweru?

Inkuru y’incamugongo ibika urupfu rwa Ambasaderi Mukaruliza Monique, gusa hamenyekanye icyamwishe