in

Kubera iki umunsi mukuru wa Pasika wizihizwa ku Cyumweru?

Ijambo “Pasika” cyangwa “Passover” mu ndimi z’amahanga, risobanura “kunyuraho” cyangwa “kurengaho”. Iri jambo ryagaragaye bwa mbere muri Bibiliya mu gitabo cyo Kuva 12.

Tuvuze gato ku mateka n’impamvu yayo, Imana yari yagambiriye gukura ubwoko bw’abisiraheli mu buretwa bari bamazemo igihe muri Egiputa. Imana ituma Mose na Aroni kujya kubwira Farawo wari umwami wa Egiputa, ko agomba kurekura ubwoko bw’Imana bugataha.

Mu gitabo cyo Kuva 5:1 haragira hati: “Hanyuma y’ibyo, Mose na Aroni baragenda babwira Farawo bati “Uwiteka Imana y’Abisiraheli, iravuze ngo rekura ubwoko bwe bugende, bumuziriririze umunsi mukuru mu butayu.”

Ukomeje muri icyo igitabo ubona Farawo anangira umutima yanga kurekura ubwoko bw’Imana ngo butahe kuko bwari bumaze igihe bumukorera, yabikoze kuko yumvaga adashaka kubatakaza kuko bari abakozi bakora imirimo myinshi ikomeye.

Nubwo icyo cyago cyari kigenewe abanyegiputa kugira ngo ubwoko bw’Imana (abisiraheri) butahe buve mu buretwa, Imana yategetse Mose kubwira ubu bwoko kwica umwana w’intama udafite inenge n’imwe maze basige amaraso ku nkomanyizo (inkingi z’imiryango) z’amazu ya bo kugira ngo malayika watumwe n’Imana atabarimburana n’ubwoko bw’Abanyegiputa. Ubwo nibwo buryo bwonyine bwari busigaye bwo gukira icyo cyago, aha ni ho ijambo “kunyuraho” cyangwa “Pasika” rigaragara na none.

Bishimangirwa n’ijambo dusoma na none mu gitabo cyo Kuva 12:13-14 ngo: “Ayo maraso azababere ikimenyetso ku mazu murimo, nanjye ubwo nzabona ayo maraso nzabanyuraho, nta cyago kizababaho ngo kibarimbure, ubwo nzatera igihugu cya Egiputa. Kandi uwo munsi uzababere urwibutso, muzawuziririze ube umunsi mukuru w’Uwiteka. Mu bihe byanyu byose muzajye muwuziririza, ribe itegeko ry’iteka ryose.”

Ibi byose ntabwo urwenya Imana yari irimo, ahubwo byashushanyaga igitambo gikomeye cyari kuzatambwa kubw’abantu bose ngo bakire urupfu rw’iteka. Nk’uko tubibona muri Bibiliya mu gihe cy’abatubanjirije mu isezerano rya kera, igihe cyose hagombaga kubaho igitambo kikicwa, amaraso akava, kigatambwa, kugira ngo abantu bababarirwe ibyaha. Dusoma icyanditswe mu gitabo cy’Abaheburayo 9:22 ngo “Kuko ukurikije amategeko ibintu hafi ya byose byezwa n’amaraso, kandi amaraso atavuye ntihabaho kubabarirwa ibyaha”.

Muri iki gihe turi mu cyumweru cyo kwizihiza umunsi w’izuka ry’Umwami Yesu Krsito wa Pasika, ijambo ry’Imana ritubwira ko Yesu Kristo ari we Pasika y’ukuri. 1Abakorinto 5:7 “Kandi Yesu Kristo yatanzweho igitambo, ari we mwana w’intama wacu ugenewe umunsi mukuru wa Pasika.” Kandi koko Yesu Kristo ni we wari umwana w’intama udafite inenge n’imwe kuko atigeze akora icyaha na kimwe.

Pasika yibutsa abakirisitu urukundo rw’Imana, Imbabazi z’ibyaha n’ubuzima bushya

Impamvu twizihiza Pasika ku cyumweru ni uko ari ho ibyo bintu bitatu tuvuze byagiriyeho umwuzuro wose. Byatangiye kuwa gatanu mutagatifu (kuwa gatanu wera) Yesu abambwa ku musaraba akanahambwa, bikomeza ku wa gatandatu ari mumva, byuzura neza ku cyumweru amaze kuzuka kuri uwo munsi wa gatatu yatsindiyeho urupfu ku mugaragaro akarusohokamo ari muzima.

1.Urukundo: “Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo Yesu yadupfiraga tukiri abanyabyaha.” (Abaroma 5:8)

Ibi byatumye Imana iteza Farawo n’igihugu cye ibyago bigera ku icumi kugira ngo abareke, birananirana, ariko bigeze ku cyago cya cumi cyari icyo kwica abana b’impfura z’abantu niz’amatungo muri Egiputa, aho ni bwo uyu mwami yavuye ku izima kuko n’imfura y’umuhungu yahise ihagwa.

2.Imbabazi z’ibyaha byacu: “Kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n’abari mu isi ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo, kandi noneho yatubikije ijambo ry’umwuzuro. (2 Abakorinto 5:19)

3.Ubuzima bushya: Ni ukuvuga ko igihe twabatizwaga mu mazi menshi; twahambanywe na we. Bidushushanyiriza ko, kwari ugupfa nk’uko na Yesu yapfuye kugira ngo, nk’uko yazutse mu bapfuye ku bw’ikuzo ry’Imana Data, abe ari ko natwe tubaho dufite ubugingo bushya. (Abaroma 6:4)

Muri make twavuga ko hanze ya Yesu Kristo, Pasika nta busobanuro yaba ifite, kandi ni na we mpamvu yuzuye yo kuyizihiza. Na none nkuko twabonye uburyo Imana yakijije abantu icyago cya cumi cyo kwica abana b’impfura, hari ikimenyetso Imana yabasabye gushyira ku mazu ya bo nkuko twabivuze dutangira.

Hari ubwo wahita wibaza uti: “Ese Imana ntabwo yari izi gutandukanya amazu y’ubwoko bwayo bw’Abisiraheli n’amazu y’Abanyegiputa?” Igisubizo ni uko Imana yari izi kuyatandukanya rwose, ahubwo yabikoze nkana kuko yashakaga uruhare rw’umuntu mu guhitamo imbabazi zayo.

Kuko Imana ntabwo ari umunyagitugu, kuva na kera yifuzaga guhora isābana n’umuntu ndetse yifuza ko umuntu yajya agira uruhare mu bimukorerwa ari nayo mpamvu guhera umuntu amaze gucumurira mu ngobyi ya Edeni, Imana ntiyatuje, yakomeje gushaka ubundi buryo yakoresha ngo bwa busābane bwayo n’umuntu bwongere bugaruke nkuko yabyifuje ikimurema.

Natwe ab’iki gihe turasabwa guhitamo no kwizera imbabazi z’Imana twakira, twiyegurira Umwami Yesu Kristo kugira ngo tuzakire ugukira urupfu rw’iteka nk’uko biboneka mu gitabo cy’Abaroma 8:1 hagira hati “Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho”.

Turabifuriza Pasika nziza, ntibibe ibirori gusa ahubwo binatubere umwanya wo kwibuka no kuzirinaka urukundo rutagereranywa rwatumye Umwami Yesu yemera gusiga byose akaza gusuzugurwa, gukubitwa, acirwaho amacandwe, ateshwa agaciro kandi yari Umwami; kugeza ubwo umubiri we utanyaguwe kugira ngo yongere atwunge n’Imana Data, adukize imbaraga z’icyaha aduhe ubugingo bw’iteka bwuzuye umudendezo. Imana ishimwe!

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho ya Nizzo Kaboss wo mu itsinda rya Urban Boys waguye ku rubyiniro ubwo we na Humble Jizzo baririmbaga mu gitaramo cya Platini – VIDEWO

Abakobwa ba nyakwigendera Jay Polly bagiriye umugisha mu gitaramo ‘Baba Xperience’ cya Platini, bahabwa arenga Miliyoni 16Frw