in

Abakinnyi babiri b’ibihangange muri Kiyovu Sports bamaze kuyibwira ko bifuza kuzerekeza muri Rayon Sports

Abakinnyi babiri b’ikipe ya Kiyovu Sports bakomoka mu gihugu cy’u Burundi, Nshimirimana Ismail Pitchou na Bigirimana Abedi banze kongera amasezerano muri Kiyovu Sports bikaba bivugwa ko bifuza kuzakinira Rayon Sports mu gihe bizaba byanze ko berekeza hanze y’u Rwanda.

Aba bakinnyi bari ku isonga mu bari gufasha iyi kipe kwitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 aho ikipe yabo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 47 mu mikino 23 bakarushwa amanota abiri na APR FC yicaye ku isonga.

Amakuru dukesha Radio 10 ni uko Nshimirimana Ismail Pitchou na Bigirimana Abedi bamaze gufata umwanzuro w’uko nibaterekeza gukina hanze y’u Rwanda nta y’indi kipe bazakinira itari Rayon Sports.

Rayon Sports irateganya kuzirukana abakinnyi benshi bo hagati mu kibuga barimo Mugisha Francois, Raphael Osaluwe Olise, Nishimwe Blaise na Paul Were Ooko, akaba ari nayo mpamvu yifuza kuzabasimbuza abakinnyi b’ibihangange.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru mbi kuri catholic n’abayoboke bayo

Abafana ba Rayon Sports bagize ubwoba budasanzwe nyuma yo kumenya igihe umuzamu Hakizimana Adolphe azamara hanze y’ikibuga