in

Abafana ba Rayon Sports bagize ubwoba budasanzwe nyuma yo kumenya igihe umuzamu Hakizimana Adolphe azamara hanze y’ikibuga

Umuzamu wa mbere w’ikipe ya Rayon Sports, Hakizimana Adolphe ashobora kuzamara hanze y’ikibuga amezi akabakaba abiri nyuma yo kugira imvune yatumye asohoka mu kibuga igitaraganya.

Ku Cyumweru tariki 12 Werurwe 2023 nibwo Hakizimana Adolphe yavunikiye mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023 aho Rayon Sports yanganyije na AS Kigali igitego kimwe kuri kimwe.

Uyu mukino Hakizimana Adolphe yasohotse mu kibuga yavunitse ku munota wa 70 w’umukino maze ahita asimburwa na Hategekimana Bonheur usanzwe ari umuzamu wa kabiri.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Hakizimana Adolphe ashobora kuzamara ukwezi kurenga adakandagira mu kibuga, ibi bikaba bishobora guteza ikibazo mu izamu ry’iyi kipe.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi babiri b’ibihangange muri Kiyovu Sports bamaze kuyibwira ko bifuza kuzerekeza muri Rayon Sports

Mugabo, dore impamvu ugomba gutera akabariro n’umugore utwite inshuro utabara ku munsi