in

Abakinnyi 3 ba Rayon Sports Gasogi United igomba kwitondera ndetse n’aba 3 barimo gutuma KNC yigamba gutsinda Gikundiro ayinyagiye

Abakinnyi 3 ba Rayon Sports Gasogi United igomba kwitondera ndetse n’aba 3 barimo gutuma KNC yigamba gutsinda Gikundiro ayinyagiye

Kuri uyu wa gatanu tariki 18 Kanama 2023, ikipe ya Rayon Sports irambikana na Gasogi United mu mukino ufungura Shampiyona sezo 2023/2024 igiye gutangira gukinwa mu buryo bwa League.

Uyu mukino wakaniwe cyane n’impande zombi bijyanye n’amagambo Perezida wa Gasogi United yatangaje avuga ko azatsinda Rayon Sports ibitego 4-2 nubwo kuva yazamuka mu cyiciro cya mbere yayitsinze umukino umwe gusa mu mikino 10 bamaze gukina.

Abakinnyi ikipe ya Rayon Sports ifite hafi ya bose abantu bemeza ko ari beza ariko KNC mu byo yatangaje yavuze ko ntamukinnyi afite unganya ubushobozi n’abakinnyi be nubwo yafashwe nk’uwuri kwikinira kubera ko asanzwe atangaza ibintu ntibibe.

Abakinnyi 3 Gasogi United ifite ubona ko bateye ubwoba kurusha abandi ndetse n’ikipe ya Rayon Sports igomba kwitondera bitewe ni uko ntawushidikanya ku bushobozi bwabo, barimo Muder Akbar, Lisombe liselle ndetse na Malipangu Theodore Christian.

Nubwo Gasogi United ari yo iraba yakiriye uyu mukino ntabwo wavuga ko ari yo ifite abakinnyi bo kwitondera gusa ahubwo ikipe ya Rayon Sports nayo abakinnyi barimo Joachiam Ojera, Aruna Moussa Madjaliwa ndetse na Hertier Luvumbu Nzinga bari mu bo kurebwaho cyane n’umutoza wa Gasogi United kubera ubushobozi bafite bwo kuba bakitsindira ikipe yose bahuye.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Rayon Sports mu bakinnyi 12 b’abanyamahanga igiye gusigarana abakinnyi 9 gusa

Umugore yagiye mu murima we maze acukura umwobo ashyiramo amazi ni uko maze ahamagara umuryango we bajya kwidumbaguza gusa ariko ukuntu bavuyemo basa byatumye bahabwa urw’amenyo (AMAFOTO)