in

Ikipe ya Rayon Sports mu bakinnyi 12 b’abanyamahanga igiye gusigarana abakinnyi 9 gusa

Ikipe ya Rayon Sports mu bakinnyi 12 b’abanyamahanga igiye gusigarana abakinnyi 9 gusa

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu yari ifite abakinnyi 12 b’abanyamahanga, byamaze kwemezwa ko izasigarana abakinnyi 9 gusa.

Ikipe ya Rayon Sports umwaka ushize yatangije Shampiyona iri ku mwanya wa gatatu ikurikiye ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports zasoje ziyoboye urutonde. Mu bakinnyi iyi kipe yasozanyije b’abanyamahanga yabongeyeho abandi ariko bamwe igiye gutandukana nabo kubera umubare wabaye munini cyane.

Rayon Sports mu bakinnyi yongeyemo harimo Charles Bbaale, Simon Tamale, Mvuyekure Emmanuel, Aruna Moussa Madjaliwa, Mugadam Abakar Mugadam, Youseff Rharb ndetse na rutahizamu mushya wahageze mu gitondo. Aba biyongeye kuri Heritier Luvumbu, Joachiam Ojera bongerewe amasezerano hamwe na Moussa Essenu, Mbirizi Eric ndetse na Rafael Osaluwe Olise.

Aba bakinnyi ikipe ya Rayon Sports ifite b’abanyamahanga, YEGOB twamenye ko igiye gusezerera abakinnyi kugeza isigaranye 9 muri 12. Abahabwa amahirwe yo gutandukana na Rayon Sports barimo Rafael Osaluwe, Mbirizi Eric ndetse na Moussa Essenu Simba.

Aba bakinnyi batatu ikipe ya Rayon Sports izabongera ku bandi b’abanyarwanda barimo Pascal Iradukunda, Ishimwe Patrick ndetse na Mugisha Francois Masta batazakomezanya na Rayon Sports nyuma y’igihe bamwe bari bamarane n’iyi kipe kitari gito.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bruce Melodie yihanije umuntu wamwibasiye avuga ko afite ubugabo nk’ubwimbeba 

Abakinnyi 3 ba Rayon Sports Gasogi United igomba kwitondera ndetse n’aba 3 barimo gutuma KNC yigamba gutsinda Gikundiro ayinyagiye