in

Abakinnyi 2 batuguranye ku rutonde ikipe ya Rayon Sports yajyanye nabo mu karere ka Huye isiga abakinnyi 2 bakomeye bagoye Kiyovu Sports

Ikipe ya Rayon Sports igiye kwerekeza mu karere ka Huye mu masaha ari imbere idafite abakinnyi 2 bazonze ikipe ya Kiyovu Sports mu mukino uheruka ariko yagaruye abakinnyi 2 baherukaga kuri uyu rutonde kera cyane kubera imvune.

Ikipe ya Rayon Sports biteganyijwe ko irerekeza mu karere ka Huye uyu munsi kujya kumenyera ikirere cyo muri aka karere, abakinnyi bose banakomerezeyo umwiherero wo kwitegura umukino iyi kipe izakina na APR FC w’umunsi wa 19 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Iyi kipe irahagarukana abakinnyi 22 kugirango bajye gukomeza gukorera imyitozo muri aka karere izakiniramo uyu mukino ishaka gutsinda cyane nyuma y’igihe kinini iyi kipe itabasha gutsinda ikipe ya APR FC, bivuze ko Rayon Sports itsinzwe waba ugiye kuba umukino wa 9 itabasha gutsinda iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Rayon Sports mu bakinnyi yajyanye muri aka karere ntabwo yajyanye Moussa Camara ndetse kandi ntabwo iraba ifite Rafael Osaluwe Olise wagize ikibazo kimvune ubwo ikipe yakinaga na Kiyovu Sports, Ndizeye Samuel nawe ntabwo ari kuri uru rutonde kubera ko agifite ikibazo k’imvune.

Iyi kipe kandi yagaruye Mbirizi Eric, Paul Were ndetse na Leandre Willy Essomba Onana bose bataherukaga kugaragara ku mikino y’iyi kipe kubera ibibazo by’imvune bari bafite kandi hari ikizere ko bagomba no gukina uyu mukino ntagihindutse.

Urutonde rw’abakinnyi 22 ikipe ya Rayon Sports ijyanye mu karere ka Huye kwitegura APR FC

Hakizimana Adolphe
Ganijuru Ellie
Mucyo Didier Junior
Mitima Issac
Ngendahimana Eric
Mbirizi Eric
Moussa Essenu
Joachim Ojera
Willy Essomba Onana
Iradukunda Pascal
Ndekwe Flex
Mugisha Francois Masta
Hertier Luvumbu
Nkurunziza Felcien
Paul Were
Iraguha Hadjii
Kanamugire Roger
Tuyisenge Arsene
Prince Rudasingwa
Twagirayezu Amani
Rwatubyaye Abdul
Hategekimana Bounheur

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Muhanga: Umugabo yaraziko agiye gukira mugihe gito none ibyamubayeho ni nki ibyo imbwa yahuriye nabyo kw’iriba

“Ubwiza bwe ntibusaza” Miss Muyango yihariye imbuga nkoranyambaga kubera ijambo yarengeje ku mafoto yashyizeho -AMAFOTO