in

Abakinnyi 2 ba APR FC na 1 wa Rayon Sports bahurije hamwe imbaraga barega ikipe ikomeye hano mu Rwanda nyuma yo kwamburwa amafaranga yabo

Abakinnyi b’ikipe ya APR FC 2 ndetse n’umwe wa Rayon Sports bareze ikipe ya AS Kigali kubera kutabaha amafaranga yabo mu gihe bari bakiyikinamo.

Hashize igihe cyenda kuzura umwaka ikipe ya AS Kigali irekuye abakinnyi 3 ari bo Ishimwe Christian, Niyibizi Ramadhan bakinira ikipe ya APR FC ndetse na Ndekwe Flex Bavakure werekeje mu ikipe ya Rayon Sports. Iyi kipe kuva yarekura aba bakinnyi byakomeje kuvugwa ko hari amafaranga bakirimo kuyishyiza.

Aba bakinnyi ikipe ya AS Kigali yabarekuye bakimara guhesha iyi kipe igikombe cy’amahoro, kandi iyi kipe yari yaremereye abakinnyi bose ko nibamara gutwara iki gikombe izabahereza agahimbazamusyi ariko kubera ko aba bahise berekeza mu yandi makipe bavuga ko bo ntakintu bahawe.

Amakuru dufite ni uko ubuyobozi bwa AS Kigali bwo buvuga ko aba bakinnyi babahaye amafaranga nk’abandi nyuma yo gutwara iki gikombe ariko ntabwo bo babyemera. Biravugwa ko aba bakinnyi bamaze kurega iyi kipe bayishyiza aya mafaranga yabo bakoreye nubwo batakibarizwa muri AS Kigali.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Burya bazakina! Haringingo Francis utoza ikipe ya Rayon Sports yaciye amarenga yo kugaruka mu irushanwa nyuma yo kubwira abakinnyi atoza ikintu gikomeye bagomba guhora biteguye

Ange Da Baby yongeye gushyira Amafotoa hanze yishimanye n’umukunzi we