in

Abagabo bataye umutwe bitewe n’umwalimu wigisha abana babo

Umwalimu w’imyaka 26 witwa Diana Laura Castaneda ,utuye mu gihugu cya Mexico ,mu mujyi wa Guadalajara , wigisha mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ngo imiterere ye ituma ababyeyi babagabo bagira irari bagahora bamwandikira agahitamo kuba bloka.

Aganira n’ikinyamakuru Jam Press ,Diana yavuze ko yatangiye gukoresha urubuga rwa tiktok mu mwaka wa 2018 ariko akamenyekana cyane mu bihe bya guma mu rugo ,icyakora ngo abanyeshuri yigisha kuko ari bato bakaba batabasha kubona ibyo akora ku rubuga rwa tiktok birimo amafoto n’amashusho asangiza abamukurikira ngo yumvaga ntakibazo.

Gusa ngo mu minsi yashize ngo yatangiye kujya abona ababyeyi babagabo babanyeshuri be  batanga ibitekerezo (comments) ,ku mashusho cyangwa amafoto aba yashyize ku mbuga nkoranyambaga bakanarenga  ,bakamwandikira cyangwa bakamuhamagara bitwaje ko yigisha abana babo ariko akumva bafite irari ahitamo kujya aba boloka (block ) umwe ku wundi.

Uyu mwalimu ku rubuga rwa tiktok akurikirwa n’ibihumbi 426,000 ,mu gihe ku rubuga rwa instagram ho akurikirwa n’abagera ku bihumbi 69,000.

Imiterere ye ituma ababyeyi bahora bamugaragariza irari
Imiterere ye ituma ababyeyi bahora bamugaragariza irari

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Serumogo Aly nyuma yo kwanga kwitaba terefoni ya Kiyovu noneho ibyo yabakoreye kumbuga nkoranyambaga n’ibitangaza

Umugore wambaye ubusa yakubise ikibumbano cya Yesu aracyangiza (AMAFOTO)