in

Abafana ba Rayon Sports bacitse ururondogoro nyuma yo kumenya ko iyi kipe yongereye amasezerano rutahizamu wayibereye igihombo gikomeye

Rutahizamu usatira aciye mu mpande, Paul Were Ooko biravugwa ko yamaze kongera amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Rayon Sports.

Mu mpeshyi ya 2022 nibwo Paul Were Ooko yageze mu ikipe ya Rayon Sports ayisinyira amasezerano y’umwaka umwe, bikaba bivugwa ko yari yahawe miliyoni 15 z’Amanyarwanda n’umushahara wa miliyoni buri kwezi.

Mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize Paul Were Ooko yagize ikibazo cy’amafaranga maze asaba ubuyobozi bwa Rayon Sports kuyamuha maze akongera amasezerano y’umwaka umwe, maze ubuyobozi bw’iyi kipe burayamuha ahita yongera amasezerano.

Bivugwa ko Paul Were Ooko yahawe miliyoni zirindwi z’Amanyarwanda maze akongera andi masezerano y’umwaka umwe, bikaba bisobanuye ko asigaranye amasezerano y’umwaka umwe n’igice muri Rayon Sports.

Uyu rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Kenya kuva yagera muri Rayon Sports ntabwo yari yatanga umusaruro ushimishije ndetse akaba anavugwaho imyitwarire mibi irimo ubusinzi no gusuzugura umutoza, benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bakaba barifuzaga ko yasezererwa gusa biragoye kuko akiyifitiye amasezerano y’igihe kirekire.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: umugore yaguye gitumo umugabo we yasohokanye inkumi ahita akora ibidasanzwe

Ushinjwa kwica XXXTentacion arasaba abarimo Drake kumuvuganira