in

Ushinjwa kwica XXXTentacion arasaba abarimo Drake kumuvuganira

Umugizi wa nabi, Dendrick Williams ushinjwa kwica umuraperi XXXTentacion muri 2018, yavuze amazina akomeye y’ibyamamare yifuza ko yazatanga ubuhamya mu rubanza.

Nyuma y’imyaka itanu umuraperi XXXTENTACION yiciwe muri Floride ku myaka 20. Umugizi wa nabi, Dedrick Williams, ushinjwa ku mwica yahakanye ibyaha aregwa, maze ashyira mu majwi amwe mu mazina y’ibyamamare akomeye, asaba ko bazatanga ubuhamya kubera uruhare bakekwaho kubigiramo.

Umwicanyi wa XXXTentacion arasaba abarimo Drake na 6ix9ine kuzatanga ubuhamya mu rubanza

Mu byumweru bibiri bishize, umwunganizi wa Williams mu rukiko yanditse urutonde rw’amazina akomeye y’abantu bagomba gutanga ubuhamya mu rubanza, muri urwo rutonde harimo Joe Budden, 6ix9ine, Quavo, Nyakwigendera Takeoff na Drake.

Amakuru yatangajwe na HNHH avuga ko ukekwaho ubwicanyi ashaka cyane ko Drake atanga ubuhamya mu rubanza, yagize ati “Ubuhamya bwa Aubrey Drake Graham, ni ingenzi muri uru rubanza, kandi ni ngombwa gufata uruhande rw’ibyavuzwe na Aubrey Drake Graham, kugira ngo hatangwe ubutabera.”

Drake na Tenticion bavuzweho kugirana ibibazo byatangiye muri 2017, igihe Drake yasohoraga EP ya ‘More Life’ uwo mwaka, uyu muraperi ukomoka muri Florida akavuga ko imwe mu ndirimbo zayo “KMT.” yamwibye amagambo ndetse n’amajwi y’indirimbo ye ‘Look at me’.

Williams n’umwunganizi we bemeza ko Drake ashobora kuba yaravugaga kuri ubu bwicanyi mu ndirimbo aheruka gusohora yise “On BS”, Byongeyeho kandi bifuza ko DJ Akademiks nawe yaba mu batangabuhamya mu rubanza.

Allen uzwi ku mazina ya DJ Akademiks asubiza kuba ari mu bifuzwaho ubuhamya, yagize ati” Ntabwo nzagaragara mu rukiko nje gusobanura ubusa, birasobanutse ko nta cyemezo na kimwe cy’urukiko kerekana uruhare rwa Allen mu rubanza.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abafana ba Rayon Sports bacitse ururondogoro nyuma yo kumenya ko iyi kipe yongereye amasezerano rutahizamu wayibereye igihombo gikomeye

Lionel Messi nyuma yo gutwara igikombe cy’isi yahawe icyubahiro gikomeye n’abarimo Neymar muri PSG [Amafoto]