in

Cristiano Ronaldo yakoze andi mateka nyuma yo kwerekenwa na Al Nassr umuhango ikarebwa kurusha final y’igikombe cy’isi

Hashize iminsi mike Cristiano Ronaldo yerekanwe n’ikipe ya Al Nassr yo mu gihugu cya Saudi Arabia, ariko uyu muhango wakurikiwe kurusha abantu bakurikiye Final y’igikombe cy’isi.

Tariki 18 Ukuboza 2022 hakinwe umukino wanyuma w’igikombe cy’isi, umukino wahuje ikipe y’igihugu cy’ubufaransa ndetse n’igihugu cya Argentina umukino urangira Argentina itwaye iki gikombe nyuma yo kunganya ibitego 3-3 mu minota 120 bateye penalite itsinda 4-2.

Milliyari zirenga 3 nizo zarebye umuhango wo kwerekana Ronaldo

Uyu mukino warebwe n’abatuye isi benshi banyuze ku mateleviziyo ndetse n’abawurebeye muri Sitade mu gihugu cya Quatar aho iki gikombe cyanabereye. Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru  Sport ni uko uyu mukino warebwe na Milliyari 2 ku isi yose ariko Cristiano Ronaldo werekeje muri Saudi Arabia yahise aca agahigo ko kuzuza Milliyari 3 ku barebye umuhango wo kumwerekana.

Uyu mukinnyi werekanye ko agikunzwe n’abantu benshi ku isi nubwo yerekeje gukina mu gihugu kidakomeye mu mupira w’amaguru. Biravugwa ko amasosiyete yerekana imipira arenga 40 yose yerekanye uyu muhango Ronaldo yerekenwa na Al Nassr.

Al Nassr ikomeje kungukira muri Ronaldo 

Iyi kipe nyuma yo gusinyisha Cristiano Ronaldo amasezerano akomeye yabyungukiyemo dore ko iyi kipe itarasinyisha Ronaldo ku rukuta rwa Instagram yari ifite abayikurikirana ibihumbi 800 birenga ho gato ariko kugeza ubu imaze kuzuza Milliyoni 10 z’abayikurikirana kuri uru rubuga.

Ronaldo agiye kujya afata Milliyoni 200 z’amayero buri mwaka byahise bimugira umukinnyi wa mbere kw’isi uzajya ahembwa agatubutse, aho akurikiwe na Kylian Mbape, Messi ndetse na Neymar Jr bose bakinira PSG.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakekwagaho ruswa mu mezi 6 ashize batawe muri yombi

Hita ukora ibi bintu bikomeye niba ushaka kwirinda stress muri uyu mwaka