Police y’urwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu batandatu bakurikiranwaho icyaha cya ruswa ndetse no gutanga impushya zogutwara ibinyabiziga kuburyo butemewe n’amategeko.
Bane muri abo bantu ni aba polisi abandi ni abasivire, aba polisi babiri nibo bakoraga muri serivisi zo gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, abandi babiri bakoraga muzindi serivisi, abo basivire babiri bo bakoraga nkaba komisiyoneri.
Umuvugizi mukuru wa polisi y’u Rwanda, CP John kabera yavuzeko hari hashize amezi agera kuri atandatu bakurikirana iki cyaha, none nibwo habonetse ibimenyetso simusiga, bityo rero abanyabyaha batabwa muri yombi.