in

Zimbabwe: Hari inzoka ifata abagore ku ngufu igakubita abagabo batazi gutera akabariro

Abaturage bo mu Mudugudu wa Inyathi muri Zimbabwe bavuze inkuru idasanzwe ko hari inzoka y’amayobera irimo ’gufata ku ngufu’ abagore,

Iyi nzoka ngo ikubita abagabo bafite ibibazo byo gutera akabariro ikanabiba amafaranga yabo.

Ikinyamakuru B-Metro kivuga ko bamwe mu baturage bavuga ko iyi nyamaswa ari iy’undi muturage uyikoresha mu gushaka amafaranga.

Umwe mu baturage yabwiye B-Metro ko  abagabo babo bakora ariko ngo amafaranga bakorera ntago bayabona kubera ko iyo nzoka iba yayajyanye.

Ati: “Abagabo bacu bakora ubudacogora kugira ngo bagaburire imiryango ariko ntitubona umusaruro kuko amafaranga binjiza abacika tutayakoresheje kandi ibi bisa nkaho bibera mu ngo nyinshi kuko abantu bose binubira ikintu kimwe, niyo mpamvu dukeka ko iyi nzoka ari iy’umuntu.”

Iyi nzoka yabonywe bwa mbere ku musozi iri mu mufuka wa shitingi, ibinwa n’umuhigi.

Nyuma yo kuyibona abimenyesha umuyobozi w’umudugudu, ategeka ko iyo nzoka igarurwa, ariko itsinda ryoherejwe kuyizana ryayibuze rikahasanga igikapu cyuzuye impapuro za Pampers.

Umupfumu ‘Tsikamutanda’ yaje gukora umuhango wo kweza umudugudu, nuko inkubi y’umuyaga ugenda ugana mu rugo rw’umugore ukekwaho kuba nyir’inzoka.

Umugore uregwa yabwiye ikinyamakuru B-Metro ko aba baturage bafite ishyari ry’iterambere ry’umuryango we.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inyogo Ye yasangiye inzoga na Papa we mu kiganiro cyasekeje abatari bacye (Videwo)

Umugore w’indaya yakoreye agashya umugabo bararanye akamucika atamwishyuye(Video)