in

Inyogo Ye yasangiye inzoga na Papa we mu kiganiro cyasekeje abatari bacye (Videwo)

Inyogo ye yasangiye inzoga na Papa we umubyabara ubwo bari bari mu kiganiro cyabandaga ku mateka yabo bombi.

 

Umubyeyi wa Issa uzwi ku izina rya ‘Inyogo Ye’ avuga ko avuka mu kagari ka Ruriba, umurenge wa Rambura, Akarere ka Nyabihu.

 

‘Inyogo ye’ ni umusore w’imyaka 26 wamamaye kubera ibiganiro yagiye akorana n’abanyamakuru bagiye batandukanye, ibyo biganiro bye byarakunzwe ari naho havuye izina ‘Inyogo Ye’.

 

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko umuhungu we yakuze asetsa nk’uko abantu bamuzi muri iki gihe, gusa ngo byaje gusubira inyuma kubera imibereho mibi ariko ngo arishimwe ko byagarutse.

 

Inyogo Ye’ kandi yemereye Papa we ko azamugurira umuceri, amavuta, kawunga ndetse akanamushyira akabido kuzuye amata.

Ubwo bari mu kiganiro bageze aho Inyogo Ye ajya kuzana icupa ry’inzoga asangira na Papa we umubyabara.

 

Inyogo Ye kandi yasekeje abanya-Rwanda ubwo yananirwaga kubara imyaka ye, Papa we yavuze ko yavutse 1996, bamubajije imyaka afite avuga ko afite imyaka 29, kandi umuntu wavutse 1996 ubu afite imyaka 26.

 

Papa wa Issa yasoje ikiganiro ashimira Umunyamakuru YAGO ukomeje kugenda yitanga afasha umwana we, dore ko yari yanamuzaniye ikarito y’inzoga.

 

Reba videwo bari gusangira inzoga

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Burkina Faso yanditse amateka muri AFCON 2021

Zimbabwe: Hari inzoka ifata abagore ku ngufu igakubita abagabo batazi gutera akabariro