in

Yihaye gusambanyiriza umukobwa mu rusengero bimukoraho

Umusore w’imyaka 30 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi nyuma yo gushinjwa gusambanya ku gahato umukobwa w’imyaka 20 abikoreye mu rusengerero.

Uyu musore witwa Ajibola Akindele, akekwaho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 20 mu rusengero i Abeokuta, umurwa mukuru wa leta imwe. Ukekwaho icyaha yatawe muri yombi nyuma ya raporo yashyikirijwe icyicaro gikuru cya polisi cya Lafenwa i Abeokuta na nyina w’uwahohotewe.

Uyu mugore yari yabwiye abapolisi ko ibi byabaye ubwo yoherezaga umukobwa we n’ukekwaho icyaha gutaka urusengero rwo mu gace ka Ita Oshin muri Abeokuta.

Avuga ko bageze ku rusengero, bahahuriye n’abandi bagore bari baje gukubura urusengero mu rwego rwo kwitegura amasengesho yo ku cyumweru.Avuga ko abo bagore bakimara kugenda, ukekwaho icyaha yakoresheje uburyo bw’uko bari bonyine asambanya ku gahato uwo mukobwa mu rusengero.Amakuru avuga ko ukekwaho icyaha yatawe muri yombi ndetse akaba yaremeye icyaha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umujura yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kwiba telefone y’abandi

Yijyanye mu irimbi nyuma yo gukorerwa ibidasanzwe n’indaya