in

Yatangiye guhabya aba-Rayon! Umutoza mushya wa APR FC yatangaje ko umukino wa ‘Super Cup’ bafitanye na Rayon Sports, APR Fc izahindura ibintu

Umutoza mushya wa APR FC, Thierry Froger, yijeje abafana b’iyi kipe ko bazakomeza kubona ikipe itsinda ikanegukana ibikombe ariko ishobora no guhatana ku ruhando ny’Afurika.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Nyakanga 2023. Cyagarutse ku ngingo zitandukanye zijyanye no kwiyubaka kwa APR FC mu gihe iri kwitegura umwaka w’imikino utaha.

Thierry Froger, yagarutse ku mukino wa mbere kuri APR FC uzayihuza na Rayon Sports ku wa 12 Kanama 2023, ubwo hazaba hakinwa Super Cup.

Froger yagize ati “Umukino wa Rayon Sports ni ingenzi cyane, ni umukino wa mbere w’umwaka kuri APR FC.”

Yakomeje ati “Nziko ari umukino w’ingenzi ku bafana, tuzagerageza guhindura ibintu.’’

Yongeyeho ko akunda gukina umupira usukuye kuko ari wo umufasha gutsinda no kugera ku bikombe.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyi Paris saint Germain kuri Kylian Mbappé yakica n’umuntu.

Kylian Mbappé yirukanwe mu mwihererero wa Paris Saint-Germain