in

Yasutse amarira ari imbere ya Nyina ndetse na mushiki we! Hagaragaye amashusho y’umuhanzi The Ben wagiye gusenga ari kumwe n’abagize umuryango we maze aririra ku ruhimbi mu rusengero – VIDEWO

The Ben wari witabiriye amateraniro yo kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023 muri Eglise Vivante, The Ben n’umubyeyi we Esther Mbabazi ndetse n’abavandimwe be aribo mushiki we na murumuna we bari bagiye gushima Imana, maze The Ben asuka amarira ananirwa kuvuga.

Umubyeyi wa The Ben yashimye Imana ko we yamuhaye agakiza, avuga ko amahoro meza atangwa nayo.

The Ben yahawe umwanya muri uru rusengero, ashima Imana, agaragaza ko afite umunezero mwinshi mu mutima mu buryo budasanzwe.

Ati “Nejejwe no guhagarara imbere yanyu ndetse nanashima Imana. Ndumva nishimye cyane muranyihanganira ariko naririmba ku ndirimbo nise ‘Ndaje’ Mama akunda cyane[…] ndashima Imana gusa ngira ikibazo cy’amarangamutima ariko nkunda Imana kandi nzi ko umunsi umwe nzayikorera.’

Uyu muhanzi yahise asuka amarira, ati “Nziko Imana yanshyize mu mwanya ndimo kandi igihe kimwe izankoresha gikomeye. Ndumva nabatumira mu bukwe mfite, sinshaka kuvuga byinshi. Ubukwe buzaba ku wa 15 ndetse na 23.’’

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

RIP Nayebare: Umukobwa wigaga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza yapfuye arimo akora ikizamini

Amakuru meza ku banyarwanda bose muri rusange: Ni ubwa mbere kuva umwaka watangira, ibiciro ku masoko byagabanutse ku buryo badasanze