in

Amakuru meza ku banyarwanda bose muri rusange: Ni ubwa mbere kuva umwaka watangira, ibiciro ku masoko byagabanutse ku buryo badasanze

Ni ubwa mbere ibiciro bigabanyutse cyane guhera mu mpera z’umwaka ushize, ukurikije imibare itangazwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) buri kwezi, aho cyatangaje ko ibiciro ku masoko mu Ugushyingo 2023 byiyongereyeho 9,2% ugereranyije n’Ugushyingo 2022.

NISR yatangaje ko mu kwezi kw’Ugushyingo 2023, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 17,5%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 8,3% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 6,4%.

Ugereranyije Ugushyingo 2023 n’Ukwakira 2023, ibiciro byagabanutseho 1%. Iri gabanuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 3,3%.

Mu minsi ishize ibirayi biri mu byo abaturage binubiraga ko igiciro cyabyo cyazamutse cyane, nyamara biri mu biribwa bikoreshwa cyane n’Abanyarwanda.

Nk’ibirayi bizwi nka Kinigi byigeze kugura hejuru ya 1200 Frw ku kilo ariko ubu biri kugura hagati ya 500 Frw n 550 Frw, mu gihe ibisanzwe hari n’ibiri kugura 300 Frw ku kilo.

 

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yasutse amarira ari imbere ya Nyina ndetse na mushiki we! Hagaragaye amashusho y’umuhanzi The Ben wagiye gusenga ari kumwe n’abagize umuryango we maze aririra ku ruhimbi mu rusengero – VIDEWO

Biteye ubwoba! Umuraperi ukunzwe n’abatari bake yakoze impanuka y’imodoka iteye ubwoba -AMAFOTO